Abakunzi b’umuziki nyarwanda n’imyidagaduro muri rusange bateguriwe ijoro ridasanzwe ryiswe Blackout Friday, igitaramo kigiye guhuriza hamwe umuziki, ibyishimo n’imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru mu mugi wa Kigali.
Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 23 Mutarama 2026, kibere ahazwi cyane mu kwakira neza abakiriya, ari ho Chez John Maradona iherereye Sonatube – Kicukiro
guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM)
Umuhanzi Mr Kagame umwe mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo nka ntiza, mpa power kubera umwimerere n’imiririmbire ikora ku marangamutima, ni we uzaba ari ku isonga muri iki gitaramo cya Blackout Friday. Abakunzi be biteze kumva indirimbo zakunzwe cyane, imiririmbire iri live n’akanyamuneza karanga uyu muhanzi kurubyiniro.
Iki gitaramo cyateguwe na Chez John Maradona, ikomeje kumenyekana nk’ahantu hahurira imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru mu Mujyi wa Kigali.
Uretse umuziki n’imyidagaduro, Chez John Maradona izwiho gutanga serivisi zidasanzwe utasanga ahandi zirimo:
Amafunguro meza kandi ateguye neza, ahuza umwimerere w’aho n’ubuhanga mu guteka,
Igisope cyihariye gikunze kuvugisha benshi kubera uburyohe n’umwimerere wacyo cyiba buri wa mbere w’icyumweru, akarusho kakaba
Ibinyobwa bitandukanye, bikonjeshejwe ku rwego rwo hejuru, Ahantu heza ho kwicara, hatuje kandi hameze neza ku bashaka kwishimira ijoro mu mutuzo
Ibi byose bituma Chez John Maradona ihinduka ahantu heza ho gusohokera n’inshuti, abakunzi n’imiryango ishaka guhuza umuziki, amafunguro meza n’akanyamuneza.
Mu gususurutsa iri joro, hazifashishwa abashyushyarugamba kabuhariwe (MC’s) ndetse na DJ’s b’abanyamwuga, bazakomeza guha umwanya umuziki utandukanye, bityo abitabira igitaramo ntibazagira akanya ko kurambirwa.

Reba hano indirimbo mpa power ya Mr kagame

