Umuhanzi nyarwanda Packifa Muchizi ukomeje kwigaragaza mu muziki w’u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga, yasohoye indirimbo nshya yise “JAh (Sinjyaniheba)” yakoranye n’umuhanzi MAFAX, ikaba yamaze kujya ahagaragara ku rubuga rwa YouTube.
Iyi ndirimbo igaragaramo amagambo atanga ihumure, icyizere n’imbaraga zo kudacika intege, aho Packifa Muchizi agaragaza ko n’iyo ubuzima bugoye, umuntu adakwiye gucika intege kuko Imana iba iri kumwe na we.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Packifa Muchizi yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu ntambwe zikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, anongeraho ko afite intego yo kugera kure no guhesha ishema umuziki nyarwanda.
“Ndashaka gukora umuziki ufite ubutumwa, ugera ku bantu benshi kandi ukagira uruhare mu guhindura imitekerereze.
Ndi mu rugendo rwo kwiyubaka, kandi sinshaka kugarukira aho ngeze uyu munsi,” Packifa Muchizi.
Yakomeje ashimangira ko ateganya gukomeza gusohora izindi ndirimbo, gukorana n’abandi bahanzi batandukanye ndetse no gushyira imbaraga mu guteza imbere impano ye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane akoresheje imbuga nkoranyambaga na YouTube.
Indirimbo “JAh (Sinjyaniheba)” imaze kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki, aho benshi bashima ubutumwa bwayo n’umwimerere w’amagambo, bikaba byerekana ko Packifa Muchizi ari umwe mu bahanzi bafite ejo heza mu muziki w’u Rwanda.


