Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yafashe icyemezo gikomeye cyo kwirukana burundu Colonel Gérard Nijimbere muri Polisi y’Igihugu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kunyereza umuceri wari ugenewe gutunga abasirikare.
Iteka rimwirukana ryashyizweho umukono ku wa 19 Gashyantare 2026, rikaba rishingiye ku byo ubuyobozi bwavuze ko ari “kwiba umuceri wagenewe abasirikare bari mu butumwa, Iki cyemezo kije gikurikira iminsi itari mike humvikana ibirego by’abasirikare b’u Burundi, by’umwihariko abo muri Bataillon ya 11 ikorera mu mujyi wa Baraka, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abo basirikare batangaje ko bagombaga guhabwa ifunguro ririmo umuceri ku manywa na kawunga nimugoroba, ariko bakabwirwa ko ibiribwa byagabanutse, bagahabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo bari bemerewe, Bamwe mu basirikare bavuze ko igihe bagaragazaga ko batishimiye ingano y’ibyo kurya bahabwa, bahabwaga ibihano bikomeye n’ababakuriye.
Mu byo abo basirikare bashinje ubuyobozi bwabo, harimo no kuvuga ko hari abari bamaze igihe bakoresha ibiribwa byagenewe abasirikare mu bikorwa by’ubucuruzi bwihariye mu mujyi wa Baraka.
Izina rya Colonel Sylivain Kinigi na ryo ryavuzwe mu birego byatanzwe n’abasirikare, bamushinja gukoresha igitugu mu guhana abageragezaga kugaragaza ibibazo by’imibereho mibi mu kigo cyabo.
Nubwo Colonel Nijimbere ari we wafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa burundu, ntiharamenyekana niba hari abandi bayobozi bashobora gukurikiranwa ku birego nk’ibi, Icyemezo cya Perezida Ndayishimiye gishobora gusobanurwa nk’uburyo bwo kwerekana ko Leta y’u Burundi itazihanganira ruswa n’inyerezwa ry’ibigenewe abasirikare, cyane cyane mu gihe bari mu butumwa bwo hanze y’igihugu.
Iki kibazo kandi cyongeye kugaragaza imbogamizi zijyanye n’imibereho y’ingabo ziri mu butumwa mu Burasirazuba bwa Congo, aho ikibazo cy’ibiribwa n’imishahara bikomeje kugarukwaho kenshi.

Mu gihe iperereza ku bandi bashobora kuba baragize uruhare rikomeje, kwirukanwa kwa Colonel Nijimbere bishyize iherezo ku rugendo rwe muri Polisi y’u Burundi, mu gihe abasirikare bategereje ko imibereho yabo irushaho kunozwa.

