Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ritewe impungenge n’ikorwa ry’ubwicanyi rikomeje kwibasira abasivili mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, rikavuga ko umuryango mpuzamahanga usa n’uwirengagiza ibirimo kubera muri ako karere.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka, iri huriro ryavuze ko ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’iz’u Burundi, umutwe wa FDLR, Wazalendo ndetse n’abacanshuro baturutse mu mahanga, bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu duce twa Minembwe, Mikenge, Karingi no mu misozi iyikikije.
Kanyuka yagaragaje ko ibyo bikorwa bifite isura y’ubugome bukabije, bikorerwa mu ituze riteye impungenge ry’inzego z’ubutabazi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu. Yavuze ko kudahaguruka kwabo bituma abarengana bakomeza guhura n’akaga.
Yakomeje ashimangira ko abagore, abana n’abageze mu zabukuru ari bo bakunze kwibasirwa cyane, asobanura ko ibi bikorwa bigamije gutera ubwoba no kurimbura abaturage, kandi ko bihabanye n’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara.
AFC/M23 kandi yibukije ko, nk’uko ibivuga, Leta ya RDC iri kurenga ku masezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar ndetse no ku byemezo by’amahoro byafatiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri huriro ryasoje risaba ko habaho igitutu mpuzamahanga cyatuma Leta ya RDC ihindura imyitwarire, kuko rikeka ko ibikorwa bya gashozantambara bishobora gusubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa mu gushaka amahoro arambye mu gihugu.
