Nyuma y’igihe cy’iminsi 41 bakora imyitozo ikomeye kandi isaba imbaraga nyinshi, abasirikare 715 b’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) basoje amasomo yihariye agamije kubongerera ubushobozi bwo kurwanira mu mashyamba.
Uyu muhango wo gusoza iyo myitozo wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Bahuma ku wa Mbere ushize, witabirwa n’abayobozi mu nzego za gisirikare ndetse n’abahagarariye u Bufaransa.
Iyi myitozo yibanze ku buryo bwo kurwana mu mashyamba y’inzitane, aho abasirikare batojwe amayeri atandukanye arimo kwihisha, gutunganya ibitero bitunguranye, no guhangana n’umwanzi mu bihe bikomeye birangwa n’imiterere igoye y’aho urugamba rubera.

Abayobozi bagaragaje ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu gukomeza gutsura umubano wa gisirikare hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Bufaransa, cyane cyane mu rwego rwo kongerera ubushobozi ingabo zidasanzwe zikora mu bice by’amashyamba.
Ku ruhande rw’u Bufaransa, iyi myitozo ishimangira ubushake bwo gukomeza gufasha RDC mu kubaka igisirikare gifite ubushobozi buhanitse, gishobora guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byugarije igihugu.

By’umwihariko, iyi gahunda ije mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke, aho ingabo za leta zihanganye n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo ndetse na Ituri.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bemeza ko kongerera abasirikare ubumenyi bwo kurwanira mu mashyamba bishobora kugira uruhare rukomeye mu guhangana n’iyo mitwe, cyane ko akenshi ikoresha amayeri y’ibitero bya gihungabana ikorera muri ayo mashyamba

