Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari abantu bagerageje gucengera hoteli icumbitsemo umugore wa Perezida, Denise Nyakeru Tshisekedi, uri mu ruzinduko i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Leta ya DRC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yahaye itangazamakuru cyanyuze kuri RTNC ku wa kabiri, aho yemeje ko nubwo abo bantu bataramenyekana, umugore wa Perezida ameze neza kandi nta kibazo byamuteye.
Muyaya yavuze ko inzego z’umutekano za DRC zifatanyije n’iza Amerika mu gushakisha amakuru arambuye ku byabaye, kugira ngo hamenyekane neza niba koko habayeho kugerageza kwinjira aho acumbitse.
Gusa, ntiyasobanuye niba abo bantu barashoboye kugera mu cyumba Denise Nyakeru Tshisekedi yari arimo.
Mu buryo butunguranye, Muyaya yanavuze ko bishoboka ko hari uruhare rw’uRwanda muri iki gikorwa, nubwo nta bimenyetso bifatika yatanze. Yongeyeho ko Kinshasa imaze igihe ivuga ko yamaze gusenya ibyo yise “ikinyoma cy’u Rwanda” ku birebana n’umutekano w’akarere.
Ku ruhande rw’u Rwanda, nta tangazo rihita ritangwa kuri ibi birego.
Iyi nkuru ije yiyongera ku makimbirane asanzwe hagati y’ibihugu byombi, aho Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibintu Kigali ihakana ivuga ko ingamba zayo zigamije kwirinda ibibazo by’umutekano.
Denise Nyakeru Tshisekedi ari muri uru ruzinduko rwitabiriwe n’abandi bagore b’abakuru b’ibihugu, barimo n’umugore wa Perezida w’u Burundi, rugamije guteza imbere ubufatanye n’ibiganiro ku bibazo byugarije isi.

