Hari umunsi umwe utazibagirana mu buzima bwa Bruce Melodie, umunsi wahinduye burundu uko abona ibijyanye n’itabi, urumogi n’ikintu cyose kivamo umwotsi.
Nubwo atigeze atangaza umwaka byabereyemo, uyu muhanzi yemera ko icyo gihe cyamusigiye isomo rikomeye ryamukurikiye ubuzima bwe bwose.
Ibyo byose byabereye mu Mujyi wa Musanze, aho yari yagiye gukorera igitaramo. Nk’uko abyivugira, icyo gihe yari ari kumwe n’umujyanama we, ariko ibintu byaje gufata indi ntera mu buryo atari yiteze.
Umujyanama we yaje kujya koga, asiga urumogi ku idirishya. Bruce Melodie, utari umenyereye na gato kunywa urumogi, yari asanzwe anywa inzoga nk’uko byari bisanzwe mu bihe by’ibitaramo. Kureba uko abandi babikoraga, no kuba byari hafi ye, byatumye afata icyemezo atatekerejeho bihagije.
Yarunyweye vuba vuba, ariko ibyo yabonaga nk’akantu gasanzwe byahise bihinduka ikibazo gikomeye.
“Nkimara kurugotomera, nahise numva nkonje cyane. Umubiri wanjye wahise uhinduka, numva ibintu bidasanzwe,” Bruce Melodie yibuka uwo mwanya w’akaga.
Abari bamwegereye bahise batungurwa n’uko yahise ahinduka. Bari bayoberwa icyabaye, bibaza uko umuhanzi bari baje gufasha gukora igitaramo ahindutse atyo mu kanya gato. Byabaye ngombwa ko bamujyana kuryama, ariko ikibazo cyari kikiri cyose.
Mu kwibaza icyamufasha gukira vuba, abantu baje gufata icyemezo kitari cyiza: kumuha amata, nyamara yari amaze igihe anywa inzoga. Ibyo byarushijeho kumugiraho ingaruka zikomeye.
“Nahise ndwara ndaremba cyane. Icyo gihe nibwo nahise menya ko hari ibintu utagerageza ngo ubyiganireho,” yavuze.
Kuva uwo munsi, Bruce Melodie yahise afata icyemezo gikomeye: kuzibukira burundu ikintu cyose gitumuka, yaba itabi, urumogi cyangwa ikindi cyose cyinjira mu mwuka kigira ingaruka ku mubiri.
Icyo gitekerezo cyaje no kumwinjiramo mu buhanzi bwe. Niyo mpamvu mu ndirimbo ye “Munyakazi”, agaragaza ubutumwa bujyanye no kwirinda ibiyobyabwenge n’ibishobora gusenya ejo hazaza h’umuntu.
Inkuru ya Bruce Melodie ni isomo rikomeye cyane cyane ku rubyiruko: hari ibintu bisa n’ibisanzwe, ariko ingaruka zabyo zishobora kuguhindurira ubuzima mu kanya gato. Icyemezo kimwe gishobora kugushyira mu kaga, ariko n’icyemezo cyo kwibukira ikibi gishobora kugukiza ubuzima.


