Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu myaka itandatu ishize kugeza mu 2024, abantu 54.287 basanzwemo Virusi itera Sida, aho Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba ari byo bice byihariye umubare munini w’abandura.
Mu 2024 honyine, abantu 9.019 ni bo basanganywe Virusi itera Sida mu bapimwe barenga miliyoni 1,02. Muri bo abagore bari 5.516 mu gihe abagabo bari 3.503, bigaragaza ko abagore bakomeje kwibasirwa cyane kurusha abagabo.
Iyo mibare igaragaza ko ubwandu bwagiye buzamuka ugereranyije n’imyaka yabanje, kuko mu 2023 abanduye bari 9.270, mu 2022 bari 8.507, mu 2021 bari 9.422, mu 2020 bari 9.279, naho mu 2019 bari 8.790.
Kigali n’Iburasirazuba mu biza imbere
Umujyi wa Kigali ni wo uza imbere mu kugira abandura benshi, aho mu 2024 handitswe abantu 2.883, bavuye kuri 2.811 mu 2023 na 2.756 mu 2022. Hakurikiraho Intara y’Iburasirazuba yagize 2.439 mu 2024, mu gihe Amajyepfo yagize 1.573, Iburengerazuba 1.257, naho Amajyaruguru agira 867.
Abandura benshi biganjemo abari hejuru y’imyaka 25 bagera ku 41.385, bakurikirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rugera ku 11.234.
Intambwe mu kwita ku bafite Virusi itera Sida
Mu 2024, abagore batwite basanzwemo Virusi itera Sida bari 1.221, naho 99% by’abagore banduye bari bari ku miti igabanya ubukana. Ibyo bigaragaza intambwe mu gukumira ko virusi iva ku mubyeyi ikajya ku mwana.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu Ukuboza 2025, abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234, aho buri mwaka ihitana abagera ku 2.500. Gusa u Rwanda rwamaze kugera ku ntego ya Loni ya 95-95-95, rukanayirenga kuko rugeze kuri 96-98-98, bigaragaza intsinzi mu kurwanya Sida.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko imbaraga zashyizwe mu kwita ku bafite Virusi itera Sida zitanga umusaruro, aho mu 2025, abafite virusi bari hejuru y’imyaka 50 bageze kuri 30%, bigaragaza ko abantu babayeho igihe kirekire kubera ubuvuzi bwiza.

