Umuhanzikazi ukomoka muri Iran, Parastoo Ahmadi, hamwe n’itsinda ry’abahanzi barindwi bakoranye, bakatiwe igihano cyo gukubitwa ibiboko 74 buri umwe nyuma yo gushinjwa kurenga ku mategeko n’indangagaciro z’umuco wa Iran.
Iki gihano cyafashwe n’urukiko rwo mu Ntara ya Qom, rushingiye ku gitaramo cyabereye ahagaragara mu mpera za 2024, nyuma kikanyuzwa kuri YouTube. Muri icyo gitaramo, Ahmadi yagaragaye aririmba atambaye hijab, umwambaro abagore bo muri Iran basabwa kwambara mu ruhame.
Amashusho y’icyo gitaramo agaragaza uyu muhanzikazi ari kumwe n’abacuranzi batandukanye, barimo abacuranga piano na gitari, bose bambaye imyambaro y’umukara. Ahmadi we yari yisize ibirungo byo mu maso ndetse n’ibyo ku minwa, ibintu byafashwe nk’ibinyuranyije n’amabwiriza akurikizwa ku bagore muri Iran.
Nubwo iki gitaramo cyari cyarakozwe mu buryo bwigenga, cyakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube aho cyarebwe n’abarenga miliyoni eshatu, bituma kiba kimwe mu bikorwa by’ubuhanzi byavuzwe cyane muri Iran no ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha, Tahmineh Monzavi, umwe mu bari bagize uruhare muri uwo mushinga, yatangaje ko uretse ibiboko 74, banahanishijwe imyaka ibiri batemerewe gukora ibikorwa by’ubuhanzi ndetse bakabuzwa no gusohoka igihugu.
Abategetsi ba Iran bavuga ko abo bahanzi bishe amategeko agenga imyitwarire rusange n’iyubahirizwa ry’amahame y’idini n’umuco byubakiyeho ubuzima bw’icyo gihugu.
Iki cyemezo cy’urukiko cyongeye gukurura impaka ndende ku bijyanye n’ubwisanzure bw’abahanzi n’uburenganzira bw’abagore muri Iran, igihugu kimaze imyaka kinengwa n’imiryango mpuzamahanga kubera amategeko akakaye kigenderaho muri izo nzego.
