Sebeza Ezra wamenyekanye nka Kankadem mu ruganda rw’umuziki nyarwanda ni umwe muri bacye basigaye batanga icyizere cyo kuzamura injyana ya hip hop dore ko we afite uburyo bwe yihariyemo muri iyo njyana bidashoborwa na buriwese.
Umuraperi Kankadem yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe harimo iyo yise Fungusi,Moto ya benga, Kubitugu, Pawu ,Ibiceri, Penetensiya iri muzo yahereyeho niyo yise Imperuka ya weekend yakoranye na Papa cyangwe.

Mu bintu uyu musore w’udushya twinshi nimpano yihariye azwiho harimo no kuba buri ndirimbo yose akoze isohokana n’amashusho yayo bimwe mu bintu bikunze kugora abahanzi bakizamuka.

Mu kiganiro umuraperi Kankadem yagiranye na kigalishows yavuzeko nyuma yo kumara igihe kinini ategura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda cyane cyane mu mugi wa Kigali yaje kwisanga byakanguye urukundo yakundaga umuzi byumwihariko injyana ya hip hop ati “buriya umuntu yasiga ikimwirukankana ntago yasiga ikimwirukamo urumva ko rero umuntu aba ari gukora ibintu bye kandi akunda”.

Asoza Kankadem ashimira abanyarwanda bakomeje kubereka urukundo anagira inama abahanzi bakizamuka gushyira ingufu mu bintu byose biyemeje gukora kuko icyo ukoze cyose ugishyizeho umutima kikubyarira umusaruro mu buryo bugaragara.
indirimbo Fungusi iri muzo aheruka gushyira hanze.
kanda hano ubashe kureba Ibiceri ya Kankadem.
