Mu myaka ya vuba, ikoranabuhanga rikomeje guhindura uburyo ibitaramo n’ibirori bikorwa hirya no hino ku Isi. Kimwe mu byatangaje benshi ni uburyo umuntu ashobora kugaragara ku rubyiniro, akagenda, akaririmba cyangwa akavugana n’abari aho, nyamara mu by’ukuri atari muri icyo gihugu cyangwa yaramaze no kwitaba Imana. Ibi ni byo benshi bazi nka Hologram.
Hologram ni ikoranabuhanga rituma haboneka ishusho y’umuntu imeze nk’uri muzima, ku buryo uyireba yumva ari imbere ye. Mu bitaramo byinshi, amashusho y’umuhanzi afatwa cyangwa agatambutswa ako kanya, hanyuma agaterwa ku mwenda udasanzwe cyangwa ku kirahure kibonerana hakoreshejwe imashini zikomeye zitera amashusho (projectors). Iyo birebwe n’abari mu gitaramo, babona uwo muntu asa n’uwahagaze ku rubyiniro rwabo.
Muri iyi mikino y’igikombe cy’isi cy’ibuhugu abantu benshi bagiye batngurwa no kubona perezida wa Fifa Gian Infantino ku bibuga bitandukanye ku masaha n’iminota bimwe,cyangwa hakaba aho bamubona umukino umwe ukirangira bagahita bamubona ku kindi kibuga wareba intera cyangwa igihe giteganyijwe kuhagera ugasanga birahabanye cyane, mu gukuraho urwo rujijo fifa yahishuye ko bifashishije uburyo koranabuhanga bwa Hologram.
Nubwo abantu benshi babyita hologram, abahanga bavuga ko ibitaramo byinshi biba bikoresha uburyo buzwi nka Pepper’s Ghost, bumaze imyaka myinshi bukoreshwa mu rwego rwo gukora amashusho agaragara nk’ari mu kirere. Ubu buryo ni bwo bwahinduwe bujyana n’ikoranabuhanga rigezweho, butuma amashusho aba afite ubuziranenge bwo hejuru kandi asa n’ay’ukuri.
Iri koranabuhanga ryamamaye cyane mu bitaramo by’ibyamamare bitandukanye. Mu 2012, umuhanzi Tupac Shakur yagaragaye mu iserukiramuco rya Coachella binyuze muri iri koranabuhanga, ibintu byatangaje isi yose. Nyuma yaho, itsinda rya ABBA na ryo ryashyizeho igitaramo cyiswe ABBA Voyage, aho rikoresha amashusho akorwa n’ikoranabuhanga rigezweho atuma abafana bumva abanyamuryango baryo bari imbere yabo.
Abahanga bavuga ko gukoresha hologram bisaba ishoramari rinini, kuko hakenerwa projectors zifite imbaraga nyinshi, ecrans cyangwa imyenda yabugenewe, amatara ahujwe neza n’amashusho, kamera zigezweho ndetse n’abatekinisiye bafite ubumenyi buhambaye.
Mu gihe iri koranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere, benshi bemeza ko rishobora guhindura uburyo ibitaramo, inama n’ibirori bikorwa mu myaka iri imbere. Hari n’ababona ko rishobora gutuma abahanzi bashobora “kwitabira” ibitaramo byinshi icyarimwe cyangwa se rigafasha kongera kugaragaza ibikorwa by’abahanzi batakiriho, nubwo ibyo bikomeza gutera impaka ku bijyanye n’uburenganzira n’imikoreshereze yabyo.

Hologram ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza uburyo ikoranabuhanga rikomeje kwagura imbibi z’ibishoboka, rikazana ubunararibonye bushya mu myidagaduro no mu itumanaho.
