Mu gihe isi igenda yihuta mu ikoranabuhanga no mu itangazamakuru rishingiye kuri internet u Rwanda na rwo rukomeje kugaragaza intambwe ishimishije mu bijyanye na podcasting.
Muri urwo rwego, ISMART HOUSE yigaragaje nk’ikigo gifite intego yo kuzamura no kunoza umwuga wa podcast mu Rwanda no mu karere.
Podcast ni uburyo bwo gutangaza ibiganiro by’amajwi cyangwa amashusho binyuze ku mbuga za internet nka YouTube na Spotify Uyu muyoboro umaze kwamamara cyane ku isi hose kuko uha abantu urubuga rwo gutanga ibitekerezo byabo, gusangiza ubumenyi, no kuganira ku ngingo zitandukanye zirimo uburezi, ubucuruzi, ubuzima, n’imibereho rusange.
Mu Rwanda, podcast ziragenda ziyongera, ariko haracyari icyuho mu bijyanye n’ubumenyi buhagije bwo kuzikora no kuzibyaza umusaruro. Zimwe mu ntego za ISMART HOUSE ni ugukemura ibibazo byose abakoresha cyangwa abifuza gukoresha podcast mu Rwanda.
Serivisi zuzuye za Podcast Production
ISMART HOUSE itanga serivisi zose zijyanye na podcast production, zirimo:
Guteza imbere igitekerezo (concept development),
Gufata no gutunganya amajwi n’amashusho (editing),
Gushyira ibiganiro ku mbuga zitandukanye,
No gutanga ubujyanama mu kwamamaza no kubibyaza umusaruro.
Iki kigo kivuga ko intego yacyo ari ugufasha abantu bafite ibitekerezo byiza kubishyira mu bikorwa mu buryo bunoze kandi bufite ireme, bityo podcast zabo zikagera ku rwego mpuzamahanga.

Guhanga imirimo mishya ku rubyiruko
Nk’uko ubuyobozi bwa ISMART HOUSE bubitangaza, podcast si uburyo bwo kwidagadura gusa, ahubwo ni n’urubuga rw’ubucuruzi rushobora guhanga imirimo mishya,Urubyiruko rufite inyota yo kwinjira mu mwuga wa podcasting rufashwa kumenya uko rwandika inkuru, uko rukoresha ibikoresho, n’uko rwabona abaterankunga cyangwa amafaranga mu buryo burambye.
Abasesenguzi mu itangazamakuru bavuga ko urwego rwa podcast production mu Rwanda ruri mu ntangiriro, ariko rufite amahirwe menshi yo gukura vuba, cyane cyane bitewe n’ubwiyongere bw’abakoresha internet n’imbuga nkoranyambaga.
Icyerekezo cy’ejo hazaza
ISMART HOUSE igaragaza ko yifuza kuba ikigo cya mbere mu Rwanda no mu karere mu bijyanye na podcast production, ndetse no gufasha urubyiruko kubaka amazina yabo mu buryo bw’umwuga.

Mu gihe podcast zikomeje gukundwa, biragaragara ko uru rwego rushobora kuba igisubizo ku rubyiruko rufite ibitekerezo bishya, rukeneye urubuga rwo kubigaragaza no kubibyaza umusaruro.

