Umuhungu wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Kabeer Ismail, uzwi cyane ku izina rya 2pac_kabeer, yakuriweho burundu konti ze za TikTok nyuma y’uko zari zikurikirwa n’imbaga y’abantu.
Amafoto agaragaza ko konti ebyiri zitandukanye zari zifite izina @2pac_kabeer zose zashyizweho ubutumwa bugira buti “Account banned ,The account 2pac_kabeer is no longer available.” Imwe muri zo yari ifite abarenga miliyoni 2.9 by’abayikurikiraga n’ibikundwa birenga miliyoni 27, indi yo ikagira abasaga ibihumbi 594 n’ibikundwa birenga miliyoni 6.


Kabeer yari azwi cyane mu mashusho yifotoraga ari mu mifuka y’amakara, aho yakoraga agaragaza ubuzima bwo gukora imirimo ivunanye, ariko akanabivanga n’ubuhanzi n’udushya twakururaga abatari bake. Amafoto ye agaragaza umubiri wuzuye ivumbi ry’amakara, isura ituje ariko irimo ubutumwa bukomeye bw’umurava n’ubuzima bw’akazi katoroshye.
Gukurirwaho konti ku muntu wari ufite abakunzi bangana kuriya ni igihombo gikomeye, cyane cyane ku muntu wari waragize imbuga nkoranyambaga isoko y’akazi n’icyizere cy’ejo hazaza. Kuri ubu, ntiharamenyekana impamvu nyayo yatumye konti ze zihagarikwa burundu.
Ibi bituma benshi bibaza niba kuba content creator ku mbuga nkoranyambaga ari akazi gahoraho koko, cyangwa niba ari ikiraka gishingiye ku mahirwe no ku mabwiriza ashobora guhinduka umunsi ku wundi. Iyo konti ifunzwe, uba utakaje abakwiyumvamo, amafaranga, n’izina wari warubatse mu gihe kirekire.






Mu gihe urubyiruko rwinshi rukomeje kwinjira mu mwuga wo gukora ibirimo ku mbuga nkoranyambaga, inkuru ya Kabeer Ismail isiga isomo rikomeye: kubaka izina ku mbuga ni ingenzi, ariko no gutekereza ku yindi nzira z’iterambere biracyari ngombwa.
Ese koko gukora kuri TikTok ni akazi karambye, cyangwa ni amahirwe ashobora kurangira mu kanya nk’ako guhumbya? Icyo kibazo kiracyafunguye.
