Ikigo cyo mu Bwongereza gishinzwe kugenzura itumanaho, Ofcom, cyatangiye iperereza ku rubuga X ku mikorere ya porogaramu ya AI yitwa Grok, ikekwaho gutanga amafoto y’abantu yambitse ubusa hatabayeho uburenganzira bwabo.
Ofcom yatangaje ko X niruhamya ibi byaha ishobora gucibwa ihazabu ingana na 10% by’amafaranga yose yinjiza. Ibi bikurikiye ibirego by’abantu bavuga ko Grok ishobora gutanga amafoto y’abantu runaka bambaye ubusa igihe ibisabwe.
Abantu benshi bagaragaje ko ibi bibabangamiye, bavuga ko Grok itubahiriza uburenganzira bw’umuntu ku mafoto ye. X yo yatangaje ko kuva mu ntangiriro za Mutarama 2026, gusaba Grok amafoto y’abandi y’urukozasoni bifatwa kimwe no kuyashyira ku rubuga.
Abenshi bishimiye iri perereza, aho Dr Daisy Dixon yabwiye BBC ko kwirengagiza iki kibazo ari ugupfukirana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.
Iperereza rizibanda ku kureba niba X irinda abana ibikubiyemo iby’urukozasoni n’uko ikuraho amafoto abangamiye abantu iyo babigaragaje


