Umunyamerika Ashton Hall, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera imyitozo ikomeye akora n’uburyo bwihariye bwo kwiruka no kubaka umubiri, yatangiye urugendo rwe rwo gusura ibihugu bya Afurika, aho yahise ahurira n’Umunyarwanda Kagarara, wamamaye kubera kwigana ibyo akora.
Ku wa 28 Kamena 2026, Hall yatangiriye uru rugendo muri Ghana, igihugu cyabaye urubuga rw’ihuriro ry’aba bombi bari bamaze igihe bazwi ku mbuga nkoranyambaga. Kagarara, benshi bita “Ashton Small”, yagejejwe imbere ya Hall, ibintu byatunguranye ndetse bishimisha uyu Munyamerika.
Akimubona, Hall yahise amusaba ko bapima imbaraga binyuze mu irushanwa ryo gukora pompage. Bombi bahise baryama hasi batangira kubara, Hall ahagarara ageze kuri 70, ariko Kagarara akomeza gukora izindi, ibintu byatumye Hall amushimira ndetse amubwira ko yifuza kuzagera no mu Rwanda.
Nyuma y’iri rushanwa, aba bombi bakomeje urugendo basura ahakorerwa imyitozo yo kubaka umubiri muri Ghana, baganira n’abakunda siporo ndetse bafata amafoto n’abafana babo.

Ashton Hall azwi cyane ku isi kubera gahunda idasanzwe y’imyitozo akora buri gitondo, ibikorwa avuga ko amaze imyaka irenga 15 akurikiza nta guhagarara.
Urugendo rwe muri Afurika ruje rukurikira izindi ngendo yagiriye mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, Puerto Rico, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ku ruhande rwa Kagarara, akomeje kwagura izina rye ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze kwakira ibyamamare bisura u Rwanda. Mbere y’ibi, yanigeze guhurira mu myitozo n’umunyabigwi wo kuri internet IShowSpeed, aho na bwo barushanyijwe gukora pompage, ibintu byakurikiwe n’abantu benshi.
Nyuma y’amashusho ya Ashton Hall na Kagarara benshi batangiye kwibaza niba koko Hall azasura u Rwanda nk’uko yabyifuje, ibintu byaba ari amahirwe akomeye ku bakunzi ba siporo n’imbuga nkoranyambaga mu gihugu.

