Umushoramari ukomeye wo muri Tanzania, Lugumi Saidi, yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’ibimenyetso bishya byateye abantu kwibaza ku buzima bwe bw’urukundo.
Uyu mugabo wigeze kuvugwa mu rukundo n’uwabaye Nyampinga w’u Rwanda, Jolly Mutesi, yari yaraciye ibintu mu mwaka wa 2025, aho benshi bakekaga ko bafitanye umubano udasanzwe. Icyo gihe, ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga, birimo gukurikiranana no gusangiza amagambo yuzuyemo amarangamutima, byatumaga benshi babyemeza.
Gusa uko iminsi yagiye ishira, ibyo bimenyetso byaje kugabanuka buhoro buhoro, kugeza aho Lugumi afashe icyemezo cyo gukura Jolly mu bantu akurikira kuri Instagram, ibintu byahise bituma benshi bakeka ko urukundo rwabo rwaba rwarangiye.
Ku ruhande rwa Jolly Mutesi, yakomeje kwirinda kugira byinshi atangaza kuri iyo nkuru, nubwo yakomeje kubazwa kenshi n’itangazamakuru.
Mu minsi ya vuba aha, inkuru nshya yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko Lugumi Saidi agaragaye atangiye gukurikira umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda, Alliah Cool, ku rubuga rwa Instagram. Ibi byahise bituma havuka andi makuru mashya y’uko ashobora kuba yarinjiye mu wundi mubano mushya.
Nubwo bimeze bityo ariko, kugeza ubu nta ruhande na rumwe hagati ya Lugumi Saidi na Alliah Cool ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro ku by’iyo mibano ivugwa.
Lugumi Saidi azwi nk’umwe mu bashoramari bafite izina rikomeye muri Tanzania, mu gihe Jolly Mutesi yamamaye cyane nk’uwabaye Nyampinga w’u Rwanda, naho Alliah Cool akigaragaza nk’umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu gihugu.

