Mu muziki nyarwanda ukomeje kuzamukamo impano nshya, Khalid na Driizy Phick bagaragaye nk’abahanzi bakiri bato ariko bafite ubutumwa bukomeye n’umwihariko mu ndirimbo yabo. Indirimbo yabo “Si Romantic” iri mu zi kunzwe n’abakunzi b’umuziki, by’umwihariko urubyiruko, bitewe n’uko igaruka ku rukundo rufite ishingiro ku kuri n’ubuzima busanzwe, aho kuba amarangamutima adafite iherezo.

Mu magambo yayo, aba bahanzi bagaragaza ko urukundo atari amagambo meza gusa cyangwa ibyiyumvo by’akanya gato, ahubwo ari inshingano, kwihangana no gufatanya mu buzima bwa buri munsi.
Bagira bati urukundo “si romantic” mu buryo bwo gushaka kugaragaza ko urukundo nyarwo rurenze amagambo aryoshye, rukaba rugizwe n’ibigeragezo, ukwizerana no gushyigikirana.
Khalid na Driizy Phick ni bamwe mu bana b’u Rwanda bakizamuka mu muziki, bafite inyota yo gutanga ubutumwa bufatika kandi bugaragarira buri wese mu buzima busanzwe.
Binyuze mu njyana icuranye ituze n’amagambo ateye gutekereza, berekana ko bashaka gutandukana n’indirimbo zivuga urukundo mu buryo busa gusa, ahubwo bakarugaragaza uko ruba rumeze mu by’ukuri.

Abakurikira umuziki wabo bavuga ko bafite ahazaza heza, kuko bagaragaza ubuhanga mu kwandika indirimbo, guhuza amagambo n’injyana no gutanga ubutumwa bufite icyo busigiye ababwumva.
“Si Romantic” ibaye intangiriro y’urugendo rurerure, igaragaza ko Khalid na Driizy Phick bashobora kuzavamo amazina akomeye mu muziki nyarwanda mu gihe bazakomeza gushyira imbere ireme n’ubutumwa.

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka no kugera ku rwego mpuzamahanga, impano nka Khalid na Driizy Phick ni ikimenyetso cy’uko ejo hazaza hawo hizewe, cyane cyane mu rubyiruko rufite ibyo ruvuga kandi rufite aho rushaka kugera.
Ba uwambere mu kureba indirimbo si romantic

