Ubuyobozi bwa gisirikare bwa FARDC bukorera mu karere ka 34 bwatangaje ko bwataye muri yombi abayobozi babiri bo mu mitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo bakorera mu gace ka Walikale, bashinjwa ibikorwa by’urugomo n’imyitwarire idahwitse byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili.
Abo bafashwe ni Kirikicho Mirimba, uzwi ku izina rya Mwana Mayi, wo mu mutwe wa COPACO (Coalition of Patriots in Congo), hamwe na Musubao Kalimba uzwi nka Kasilasi, nk’uko byatangajwe n’urubuga ACTUALITE.CD.
Igisirikare cyavuze ko aba bagabo bombi bafashwe bitwaje intwaro, bakaba bashinjwa imyitwarire inyuranyije n’inshingano z’abakorerabushake bashyigikira ingabo za Leta mu kurinda igihugu, bazwi nka VDP.
FARDC yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye kwihanganirwa, cyane cyane iyo bigize ingaruka mbi ku mutekano n’imibereho y’abaturage, yongeraho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri ibyo bikorwa.

