Donald Trump, uzwi cyane ku izina ry’uwitiriwe “inzu y’amahoro” mu mvugo ze za politiki, aherutse kwishimira uruhare avuga ko yagize mu guhuza abayobozi b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mucye umaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu biganiro byabereye i Washington, Trump yavuze ko yahuye n’abayobozi bo mu nzego z’ububanyi n’amahanga b’impande zombi, ndetse ko bagiranye amasezerano agamije kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa, cyane cyane ku bijyanye n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere.

Ariko se ku ruhande rw’ukuri mugigaragara byatanze umusaruro?
Nubwo Trump avuga ko habaye intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi, amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Congo agaragaza ko M23 ikomeje imirwano ndetse n’ibgabo za leta iharanira demokarasi ya Congo, wazalendo n’abacancuro , abaturage bagakomeza guhunga, naho ikibazo cy’umutekano kikaba kitarabonerwa umuti urambye.
Ibi bituma hari abasesenguzi bavuga ko, nubwo diplomasi ishobora kuba yaragize icyo igeraho ku rwego rw’amagambo n’amasezerano mu mpapuro ariko, ukuri kwo ku rugamba (reality on the ground) kutarajyana n’iyo ntsinzi ivugwa.

