Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufatiye icyemezo ku rubanza rwa Djihad na bagenzi be
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe Francois Xavier, Kwizera Nestor (Pappy Nesta) na Kalisa John (K John) igifungo cy’imyaka itatu kuri buri wese, banacibwa ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
Mu cyemezo cyasomwe ku wa 27 Gashyantare 2026, urukiko rwemeje ko aba bose bahamijwe icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Rwasobanuye ko bamwe bayasabye, abandi bakayohereza cyangwa bakayatangaza ku mbuga no mu matsinda ya WhatsApp, bigize icyaha.
Ku ruhande rwa Djihad, urukiko rwagaragaje ko kuba yaratanze urubuga rukoreshwa n’abantu 989 rugasangirwamo ayo mashusho, ndetse akanashyira agace kayo kuri status ye, bishimangira uruhare rwe.
Ishimwe Patrick (Pazzoman) we yagizwe umwere, urukiko ruvuga ko nta bimenyetso bigaragaza uko ayo mashusho yamugezeho cyangwa uwo yaba yarayoherereje. Yahise arekurwa kuko yari afungiwe i Mageragere.

Abakatiwe bafite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo, mu gihe K John yahise atangaza ko azajurira, akazakomeza gukurikiranwa ari hanze kugeza urubanza rubaye ndakuka.
