Umuhanzikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Robyn Rihanna Fenty, uzwi cyane nka Rihanna, yongeye gutuma imbuga nkoranyambaga zicika ururondogoro nyuma yo guca amarenga ko ashobora kongera kubyara umwana wa kane, mu gihe hashize amezi make gusa abyaye umwana we wa gatatu yabyaranye n’umukunzi we A$AP Rocky.
Ibi byakurikiye amashusho yashyizwe kuri Instagram na Montana Brown, wamenyekanye muri Love Island, agaragaza ko ari kwibaza niba yakongera gutwita mu 2026 cyangwa akabanza akiyitaho.
Mu bantu bagize icyo basubiza kuri ubu butumwa harimo na Rihanna, washyize igitekerezo kigira kiti:
“Reka da! None se ntabwo ari njye njyenyine utekereza gutyo?”
Aya magambo ya Rihanna yahise atuma abakunzi be bagira ibitekerezo bitandukanye.
Bamwe bamushyigikiye bavuga ko kwagura umuryango ari ikintu cyiza, mu gihe abandi bamwibutsaga ko bategereje album nshya ye imaze igihe kinini itarasohoka.

Umwe mu bafana yagize ati: “Nyamuneka duhe album mbere yo kongera kubyara.”
Undi yongeraho ati: “Turamushyigikiye mu kwiyitaho, ariko na album nshya turayikeneye.”
Rihanna, ufite imyaka 37, asanzwe afitanye abana batatu na A$AP Rocky barimo RZA ufite imyaka itatu, Riot ufite imyaka ibiri, ndetse n’umukobwa wabo Rocki ufite amezi ane.
Mu Kwezi kwa Nzeri 2025, ni bwo uyu muhanzikazi yatangaje ko yibarutse umwana wa gatatu, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yasangije abakunzi be ifoto ateruye uyu mwana w’umukobwa, ibintu byashimishije benshi.
Rihanna na Rakim Mayers wamamaye nka A$AP Rocky, batangiye gukundana mu 2020 nyuma y’imyaka myinshi bari inshuti, bakomeza kwerekana urukundo rukomeye ndetse no gushyira imbere umuryango.

Nubwo igitutu cyo gusohora album nshya gikomeje kwiyongera, amagambo aheruka ya Rihanna agaragaza ko kwagura umuryango biri mu byo yitayeho cyane muri iyi minsi.
Uyu muhanzikazi aheruka gushyira hanze album mu 2016, ibintu bituma abakunzi be bakomeza kwibaza niba azabanza kongera kwinjira muri studio cyangwa akabanza kwakira undi mwana.
