Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Niyigaba Clement, uzwi cyane ku rubuga rwa YouTube nka “DC Clement”, akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.
Ifungwa rye rije rikurikira inkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mugabo yagaragaje amashusho y’inzu ye iri gusenywa, avuga ko yari afite ibyangombwa byo kuyubaka nk’ishuri. Yavuze ko byamutunguye kubona ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bumusenyera butigeze bunagera aho ikibazo cyabereye.
Niyigaba yasobanuye ko mbere yari yasabye ubuyobozi kumwemerera kwisenyera inyubako ye, ariko ngo ntibyamworoheye, ahubwo haza koherezwa abakozi bayisenya ku gahato.
Icyakora, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yahakanye ibyavuzwe na Niyigaba, asobanura ko icyangombwa yari afite kitamwemereraga kubaka inyubako nshya. Yavuze ko yari yemerewe gusa gusana inkuta ebyiri z’inzu ishaje no gusimbuza amabati, atari uguhindura imiterere y’inyubako cyangwa kuyubaka bundi bushya.
Nyuma y’uko ayo makuru ajya hanze agateza impaka, RIB yahise itangaza ko Niyigaba Clement yatawe muri yombi. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ayo makuru, agira ati: “Ni byo, arafunzwe. Aracyekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.”
Amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ateganya ibihano bikomeye kuri ibi byaha akurikiranyweho. Ingingo ya 205 ivuga ko ushishikariza abandi kwigomeka ku mategeko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, ndetse kikiyongera iyo byagize ingaruka zikomeye.

Ku rundi ruhande, Ingingo ya 186 ivuga ko uwangije umutungo w’undi ku bushake ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’amezi atandatu, hamwe n’ihazabu ishobora kugera hagati y’ibihumbi 300 na 500 by’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Iperereza kuri Niyigaba riracyakomeje, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana neza iby’iyi dosiye.
