Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwatangiye gukurikirana umusore w’imyaka 22 ukekwaho icyaha cyo kwica umubyeyi we, amuteye icyuma mu rubavu bikamuviramo urupfu.
Ibi byabereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kagina, ku itariki ya 07 Gashyantare 2026. Amakuru agaragaza ko uregwa yari avuye kunywa inzoga mu kabari mbere y’uko ajya mu rugo.
Nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru, mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha akurikiranyweho. Yasobanuye ko amakimbirane yatangiye ubwo nyina yamubazaga impamvu yari amaze iminsi adataha mu rugo. Ibyo byaje gukurikirwa n’impaka zaje gukomera.
Uregwa avuga ko nyina yarakaye agashaka kumukubita umuhini yakoreshaga asekurisha. Yavuze ko yawumwambuye akawumukubita mu mutwe inshuro eshatu, bikamuviramo kugwa hasi. Nyuma ngo yamukomerekeje amuteye icyuma mu rubavu, ahita apfa.
Uregwa akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Mu gihe iki cyaha cyamuhama, ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byose byagenze, mbere y’uko dosiye ishyikirizwa urukiko.

