Umuhanzi w’Umunyarwanda Davis D yatangaje ko uyu mwaka wa 2026 agiye kugaruka mu ruhando rwa muzika afite isura nshya n’imbaraga nyinshi, abinyujije mu magambo yavuze ati: “I’m gonna bring the sexy back this year, too clean, too sexy for my ladies.”

Aya magambo asobanura ko Davis D ashaka kugaragara mu buryo bushya burimo kwiyitaho cyane, kwambara neza, no kugira icyizere (confidence) mu byo akora, aho “sexy” adashaka kuvuga kwiyambika ubusa, ahubwo ari style, charisma n’imiterere ya brand ye.
Mu mvugo ya media n’imyidagaduro, iri tangazo rifatwa nk’itangazo rya rebranding, aho umuhanzi aba ashaka kugaragaza ko agiye gutanga umwihariko mu isura, mu miterere y’indirimbo no mu mikorere rusange ye muri uyu mwaka.



Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Davis D bavuga ko iri tangazo rishobora kuba ari intambwe yo gutegura imishinga mishya, yaba ari indirimbo nshya, amashusho (music videos) n’imyitwarire mishya izajya iranga uyu muhanzi mu 2026.
Iri tangazo ryanakiriwe neza n’abakunzi ba muzika, cyane cyane ab’igitsina gore, kuko rifatwa nk’ubutumwa bwo kugaruka ku rwego rwo hejuru mu bijyanye na style, confidence n’ukwiyubaha mu ruganda rwa entertainment nyarwanda.

