Hari urujijo n’impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Bad Rama wahoze ari umwe mu bashinze inzu ya The Main Music, akora live kuri Instagram avuga ku bibazo by’imiturire, acurika amateka ya Jenoside ndetse n’imiyoborere mu Rwanda.

Mu kiganiro cye, Bad Rama yagarutse ku kibazo cy’abaturage bavuga ko basenyewe mu gace ka Kangondo, avuga ko bahemukiwe na Leta Icyakora, amagambo yakoresheje ubwo yavugaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakabije kurwego nundi wese wamwumvise yumvise bimurenze.


Yagaragaje ko Jay Polly na Kizito mihigo bishwe kandi mubyukuri ukuri kurupfu rwabo ruzwi neza cyane ko n’uyu muraperi Jay Polly atanabarizwaga no mubya politike.



Yongera kugaruka kubafungiwe ibyaha by’amagambo asenya u Rwanda , anasebya politike harimo “Cyuma Hassan wahoze ari umunyamakuru w’Ishema TV , Karasira (Professor Niga ) , Idamange … nubwo yongeyeho ati”Sinjye ubivuze”
Yongera kwikananshura kubaribakurikiye live agira ati” Nimushake munkurikire cg mubyihorere )
DJ Brianne umwe mubaribamukurikiye yavuze ko Bad Rama ashobora kuyobya abantu mu bitekerezo, amubwira ko yari akwiye kwitondera amagambo akoresha ku mateka akomeye igihugu cyanyuzemo.
Nikenshi urubyiruko rwibutswa ko rukwiye kubaho mubwitonzi mu gukoresha amagambo ashobora gukomeretsa cyangwa guteza amacakubiri bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo.
Uyu Badrama yatunguye benshi ubwo yavugaga aya magabo , ndetse byitwa gukabya muri rubanda nyamwishi.

