Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo umugore w’imyaka 34 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14, icyaha bivugwa ko cyabereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Nk’uko byasobanuwe n’Ubushinjacyaha, ibyaha akurikiranyweho byakozwe ku matariki ya 31 Ukuboza 2025 na 03 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Karenge, Akagari ka Nyakabungo. Bivugwa ko nyuma yo gusambanya uwo mwana, yamuhaye amafaranga ibihumbi 1,000 Frw kugira ngo atazabivuga.
Mu iburanisha, uregwa yemeye icyaha, ariko avuga ko uwo mwana ari we wabimusabye kuko asanzwe akora umwuga w’uburaya. Icyakora, amategeko ateganya ko umwana atafatwa nk’utanga uburenganzira kuri bene ibyo bikorwa, bityo icyo kwisobanura kikaba kidakuraho uburemere bw’icyaha.
Urubanza rwapfundikiwe, rukazasomwa ku wa 23 Gashyantare 2026.
Icyo amategeko ateganya
Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, isobanura ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye.
Itegeko rivuga ko umuntu wese ukorera umwana igikorwa icyo ari cyo cyose gishingiye ku gitsina, nko gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, cyangwa gukora ikindi gikorwa cyose kigamije ishimishamubiri, aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25. Iyo umwana ari munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa. Naho iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano na bwo kiba igifungo cya burundu.
Itegeko kandi riteganya ko iyo icyaha gikurikiwe no gushyingirana n’uwo mwana, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Urubanza ruzasomwa mu cyumweru gitaha, aho urukiko ruzatanga umwanzuro warwo ku byaha uregwa yemeye.

