Umusore w’imyaka 31 wo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi akekwaho gutera ibyuma abagabo babiri bari bavuye kugurisha inka, umwe akahasiga ubuzima undi agakomereka.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasura, Akagari ka Gikaya, Umurenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2026.
Amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko abo bagabo bari bavuye kugurisha inka, nyuma bajya kunywera mu isantere iri hafi aho. Ngo uwo musore yaje kumenya ko bafite amafaranga bakuye ku nka bagurishije.
Bivugwa ko yabategeye mu nzira bagataha, maze akabatunga ibyuma ashaka kubambura ayo mafaranga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul, yavuze ko uwo musore yateye icyuma umwe mu ijosi agahita agwa hasi, mu gihe undi yashoboye kwiruka nubwo yari yakomeretse.
Ati: “Uyu musore yateze abo bagabo ashaka kubambura amafaranga bagurishije inka. Umwe yamuteye icyuma mu ijosi agwa hasi, nyuma anamwongera icyuma mu nda bituma ahasiga ubuzima. Undi yashoboye gucika nubwo yakomeretse, ari na we watabaje.”
Yakomeje avuga ko amafaranga uwo musore yashakaga kwiba atigeze ayabona kuko abo bagabo bari bayahaye umugore wabo ngo ayajyane mu rugo.
Nyuma yo gukora icyo gikorwa, uwo musore yahise atoroka ariko aza gufatwa mu gitondo cyo ku wa Mbere mu Karere ka Rwamagana.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzuma, mu gihe ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje

