Uruganda rwa cinema rwa Hollywood ruri mu gahinda nyuma yo kubura umukinnyi warumaze kuba ikimenyabose Eric Dane wamamaye cyane ubwo yakinaga muri filime the last ship yarashwe nkiyahanuraga icyorezo cya COVID kibasiye isi.
Eric Dane yavutse taliki 9 gashyantare 1972 avukira muri leta ya San Francisco, yitabye Imana kumyaka 53 azize indwara ya Amyotrophic Lateral Sclerosis (ALS), indwara ifata uturemangingo tw’imitsi two mu bwonko no mu ruti rw’umugongo. Iyo turemangingo twangiritse, imitsi ijyana inavana amaraso mu bwonko icika intege buhoro buhoro.

Eric Dane yagaragaye muri filime zitandukanye zakunzwe n’abatari bacye zirimo X-men the last stand, Marley and me , Burlesque na the last ship abenshi bahamya ko ariyo yatumye aba ikimenyabose, uretse kuba umukinnyi wa filme Dane yarazwiho ubuhanga bwo kwandika no kuyobora filime kinyamwuga.

Eric Dane apfuye afite imyaka 53 asize umugore umwe Rebecca Gayheart nawe usanzwe ari umukinnyikazi wa cinema muri Hollywood n’abana babiri b’abakobwa apfuye Kandi amaze gukina muri filime the brilliant igaruka ku ndwara ya ALS ari nayo imuhitanye.

