Umuririmbyi w’icyamamare ku isi, Doja Cat, yatangaje ko yishimiye cyane urugendo azakorera mu bihugu bitandukanye muri Afurika, harimo Rwanda na South Africa, aho azakorana n’abandi bahanzi bo muri Afurika bataramenyekana cyane ariko bibyamamare . Iyi gahunda, ya Move Africa ifatanyije na RDB , yo gukora ibitaramo bikomeye cyane muri afurika imaze kuzana abahanzi batandukanye bibikomerezwa ku isi gutara Ii Kigali muri (BK Arena ) ntawutavuga ko iyi guhanga ari amateka mashya mu muziki w’uyu mugabane.

Doja Cat, ufite Grammy Award mu byiciro bya Best Pop Duo/Group Performance, yamenyekanye cyane kubera indirimbo zakunzwe ku rwego rw’isi nka “Say So”, “Kiss Me More” (ft. SZA), ndetse na “Paint the Town Red”. Yashimangiye ko yishimira cyane kuzajya akorana n’abahanzi bo muri Afurika, abona ari uburyo bwo guha ijambo impano nshya no guteza imbere umuziki w’uyu mugabane ku rwego rw’isi.
Abafana be mu Rwanda na Afurika y’Epfo bashobora kwitegura ibitaramo bishya bizahuriza hamwe impano zigezweho n’izi nshya, bikaba umwanya w’amateka mu muziki wa Afurika. Doja Cat yavuze ko ari ibintu bizatuma abafana be basobanukirwa neza n’umuziki w’Afurika kandi bazawukunda ku buryo buhambaye.
Amatike yo kuzareba ibi byamamare harimo Doja cat n’abandi bahanzi bakomeye muri afurika bataramenyekana arikugurishwa k’urubuga ruzwiho kugurishq no gukorana byahafi na BK Arena arirwo ticqet.rw ni uguhera kubihumbi miringo 30 kujyeza kuri 145000 RWF.
