Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, amwizeza gukomeza gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026, Perezida Kagame yashimye Museveni ku kongera gutorerwa kuyobora Uganda, amwifuriza ibyiza we n’abaturage ayoboye.
Ati “Ndakwifuriza ibyiza hamwe n’abaturage ba Uganda, mu gihe ukomeje gukorera igihugu cyawe ku bw’iterambere ry’abaturage.”
Yakomeje avuga ko yiteguye gukomeza guteza imbere umubano n’ubutwererane bifatika kandi bitanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Uganda.
Perezida Museveni yegukanye manda ya karindwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, aho yatangajweho amajwi 71,6%, atsinda abandi bakandida barindwi barimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wagize 24,72%.
U Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bucuruzi, ubufatanye mu bya politike n’igisirikare, ndetse no ku mateka n’umuco bihuriyeho.


