Mu mwaka wa 2017, abaganga bo mu Bushinwa bahuye n’inkuru idasanzwe y’umusore w’imyaka 22 wari ufite inda nini cyane isa n’iy’umugore utwite, nyamara ari umugabo.
Uyu musore yavukanye indwara izwi nka Hirschsprung disease, ituma urura runini rudakora neza, bigatuma umwanda utabasha gusohoka uko bikwiye. Ibi byatumye kuva yavuka atigeze ajya mu bwiherero.
Uko imyaka yagiye ishira, umwanda wakomeje kwirundanya mu nda ye, kugeza ubwo ugeze ku biro 13. Ibi byatumye agira ikibazo gikomeye cya megacolon, aho urura rwe rwagutse cyane kurenza ibisanzwe.
Igihe yajyanwaga kwa muganga, abaganga basanze urura rwe rwarakwedutse rugera kuri santimetero 80, rwuzuyemo umwanda wari umaze imyaka myinshi wirunda. Byasabye ko abaganga bamubaga byihuse, bamara amasaha atatu mu cyumba cy’operasiyo bakuramo igice cy’urura rwangiritse hamwe n’uwo mwanda.
Ku bw’amahirwe, ubuzima bwe bwararokotse nubwo yari ageze ahakomeye cyane.
Abaganga bagaragaza ko nubwo iyi ndwara idasanzwe, kwirengagiza ubushake bwo kwiherera bishobora guteza ibibazo bikomeye. Iyo umuntu atinze kujya mu bwiherero, umwanda urakomera ugateza impatwe, bishobora kuvamo gufatana k’umwanda cyangwa no kwangirika kw’urura.
Banaburira abantu ko no kwifata inkari igihe kirekire bishobora guteza indwara zitandukanye zirimo iz’imiyoboro y’inkari n’izindi ngaruka ku ruhago n’impyiko.
Iyi nkuru itanga isomo rikomeye ko kwita ku mikorere isanzwe y’umubiri ari ingenzi, kuko kubyirengagiza bishobora gushyira ubuzima mu kaga

