Guhera mu 2018, amazina y’abatoza 6 akunze kuvugwa ko bagiye cyangwa birukanwe mu bihe Mbappé yarimo ari umwe mu nkingi za mwamba z’amakipe yabo.

Unai Emery yatandukanye n’ikipe bamaranye isezo imwe gusa, akurikirwa na Thomas Tuchel wagiye nyuma y’imyaka ibiri n’igice.
Mauricio Pochettino na Christophe Galtier na bo ntibamaze igihe kirekire, buri wese agahagarara inyuma y’igihe gito.
Mu myaka yakurikiyeho, Carlo Ancelotti na Xabi Alonso na bo binjiye muri uru rutonde, bituma hibazwa niba Mbappé yaba atera igitutu gikabije ku batoza cyangwa se ari ingaruka z’imiyoborere n’igitutu cy’amakipe akinamo.
Icyakora, nta gihamya igaragaza ko Mbappé ari we ufata icyemezo cyo kwirukana abatoza, ahubwo benshi babifata nk’ingaruka z’igitutu cyo gushaka intsinzi yihuse mu makipe akomeye akinamo.


