Muriyiminsi abanyarwanda bo mu bice bitandukanye by’igihugu bakomeje kuryoherwa n’uruhererekana rw’ibitaramo bya iwacu na muzika festival biterwa inkunga na sosiyete y’itumanaho ya MTN.
Nubwo abahanzi benshi bagiye bigaragaza ndetse ibihangano byabo bigakora ku mitima y’abakunzi babo bitewe na buri muhanzi aho afite umwihariko wo gukundwa kurusha bagenzi be, kurubu turagaruka ku buhanga n’umwihariko bya Kankadem uri kugaragara ku rubyiniro afasha umuraperi Bushali.

Kankadem ni umwe mu bahanzi beza bari gutanga icyizere cyo kugira Aho ageza injyana ya hip hop avuga ko yihebeye dore ko uyu musore yatangiye gukunda iyi njyana akiga mu mashuri abanza, Kankadem ni umuhanzi uherutse kwinjizwa mu muryango wa Kinyatrap washinzwe na Bushari usanzwe unamufasha mu bikorwa bya burimunsi by’umuziki.

Tugarutse ku bitaramo bya Iwacu na muzika ari nabyo uyu musore ari kwigaragarizamo abakunzi b’injyana ya hip hop cyane cyane Ababa bashyigikiye Bushali batungurwa n’ubuhanga ndetse n’ubushake bya Kankadem butandukanye cyane nuko abandi bafasha abahanzi ku rubyiniro bitwara.
Iyo Bushali aganira n’itangazamakuru Nyuma ya buri gitaramo ntasiba kugaruka ku buhanga n’ubushobozi bya Kankadem Aho yumvikana avugako Ari umwe mu bamuha icyizere cyo kwagura no gutezimbere injyana ya hip hop by’umwihariko Kinyatrap asanzwe akora, mu ndirimbo Bushali akunze kuririmba iyo ageze ku rubyiniro harimo niyo yakoranye na Kankadem bise BUGUMA imaze kwigarurira imitima y’abenshi mu babyumvise, uretse Buguma kandi Kankadem aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo Moto ya Benga igaragaza umwihariko we no mu gukora amashusho.
indirimbo Buguma ya Kankadem ahuriyemo na Bushali.
Kanda hano ubashe kumva indirimbo Moto ya benga ya Kankadem.

