Umunyarwanda yaciye umugani ngo aryoha asubiwemo, nibyo Koko ndabyibuka nkibyabaye ejo hashize, Kandi iminsi ibaye 5 ariko ndacyibuka akantu kukandi.


Kadutangirire ku itegurwa ry’igitaramo cya shenseea cyahuruje imbaga mu Rwanda ishaka kwirebera umukobwa ukoresha umubiri byagera ku ndirimbo byo bikaba ibindi bindi, nacyane ko abakunzi be bamutazira hot body girl.
Mu ukuboza hagati,umuntu umwe yaranditse ngo shenseea agiye gutaramira mu Rwanda, umukobwa ahita abihakanira kure cyane, ariko umugani w’umunyarwanda nawe wavuze ngo ntanduru ivugira ubusa imusozi icyari ikinyoma cyaje guhinduka ukuri
Aho twabonye ifoto yamamaza igitaramo cye mbere Gato ya noheri, isohowe na Amstel nkumwe mubaterankunga bacyo, rwandair, visit Rwanda na banki ya Kigali, byatumye abakunzi be barya iminsi mikuru bizigama ngo bazahe kwirebera uyu mwamikazi mu njyana ya dancehall,ariko bafite amangingimira ko gishobora kutazaba. Nacyane ko iyi fresh year yabaye kuri 3 mutarama, mugihe hari hashize amasaha 48 muri BK arena hesuraniye Bruce meldie umwite munyakazi na The ben cg igisamagwe tiger B, katwikomereze iyi siyonkuru yanzinduye.
Ku itariki 2 ahagana saa yine zijoro shenseea yashyize video nto kuri Instagram ye ati muraho Rwanda,namaze kuhagera ejo tuzishimane.
Abantu noneho babona kugura amatike nkabagura amasuka, nyuma Yaha rero mavado we ntanuwamenye ko yaramaze iminsi 2 ahageze, Kandi yakanyujijeho mu bihe byashize, twagereranya nawawundi waciye umugani ngo iyahigaga hahiye ijanja.
Ibintu byahinduye isura muri Kigali abantu bamenya igitaramo cya fresh year kumunota wanyuma, Aho shenseea yagiye gusuzuma ibyuma (sound check) kuri Bk arena ahagana nka saa kumi akagenda kuri moto ya Spiro maze inkuru iba kimomo, bamwe bati uyu mwibukeko atunze hafi miliyari zisaga icumi z’amanyarwanda.

Inkuru yose igira kibara, abamotari ba Spiro noneho bahise babona ijambo,nabo biyemeza guparika moto bakajya kureba umukobwa mwiza wabahesheje ikuzo, abaganiriye n’umunyamakuru wacu wa Kigalishows kuri uriya munsi,bavugaga ko bumvishe ngo ni umukobwa waririmbye hit And run ariko ntabyinshi bamuziho.
Ahagana ku isaa yine niminota 5 shenseea yinjiye kurubyiniro arikumwe nabana na Sherisylver foundation maze aza yambaye umwenda umufashe abaje kureba ko Ari hot body Koko bati buriya arasubira guhindura imyenda, nkuko natangiye mbivuga nti basubiranyeyo irari, bari bazi ko arumukobwa ukoresha umubiri cyane kurenza ikindi cyose kurubyiniro, yageze kundirimbo hit and run yasajije abanyakigali barayiririmbira yose.

Shenseea yavuye kurubyiniro abantu bagifite ipfa, bakubita agatoki kukandi bati ntitumubonye uko twamushakaga bitewe namashusho tubona Aho abayakoreye ibindi bitaramo.
Shenseea afite abajyanama babahanga cyane,mu muco nyarwanda, umunyarwanda arambara akikwiza nicyo cyabaye nubundi kuri uyu mukobwa, yari gusiga inkuru ikigali iyo yitwara nkuri mu Jamaica iwabo,nyamara umuco wabo utandukanye nuwo ikigali.

Mu nkuru yacu itaha nzakugezaho ibintu 5 bitandukanye shenseea yakoze mu Rwanda nyuma y’igitaramo.

