Abakinnyi ba Rayon Sports bongeye kutitabira imyitozo, ku munsi wa gatatu wikurikiranya, kubera ibirarane by’imishahara y’amezi abiri ikipe yabo ibafitiye.Gikundiro iheruka mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, aho yatsinzwe na Police FC igitego 1-0 muri 1/2 cy’Igikombe cy’Intwari.
Kuva ku wa Gatandatu, abakinnyi bayo banze kwitabira imyitozo kubera ko ubuyobozi butubahirije isezerano ryo kubaha umushahara wa Ukuboza ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare, imyitozo yari yashyizwe ku mugoroba ariko abakinnyi bake biganjemo abashya ni bo bageze mu Nzove, na bo bahava batitoje.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iheruka gukora mu ntoki abakinnyi bayo mu mpera za Ukuboza, kuri Noheli, kugira ngo babone uko bizihiza iminsi mikuru, ibaha umushahara wa Ugushyingo.Abatoza n’abandi bakozi batabonye amafaranga yabo icyo gihe, basabwe kwihangana ndetse baza kwishyurwa nyuma.Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026, ihura na AS Kigali mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona.
Kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 26, mu mikino 17 imaze gukina, irushwa amanota icyenda na Al-Hilal SC ya mbere mu gihe yo ifite ibirarane bibiri.
Iki kibazo cyo kudahembwa ntikiri mu ikipe y’abagabo gusa, kuko n’abakinnyi ba Rayon Sports WFC babwiye Umutoza wabo Rwaka Claude ko bashobora guhagarika imyitozo mu gihe badahawe ibirarane by’amezi abiri bafitiwe.
Iyi kipe y’abagore yegukanye miliyoni 20 Frw ubwo yatsindiraga FERWAFA Super Cup ku wa 10 Mutarama na miliyoni 6 Frw ubwo yegukanaga Igikombe cy’Intwari ku Cyumweru, ariko iheruka umushahara wa Ugushyingo.Buri mukinnyi yahawe ibihumbi 100 Frw nyuma yo gutwara Igikombe cy’Intwari cya 2026 ku Cyumweru.


