Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amakuru avuga ko umuganga gakondo wo muri Mali yatawe muri yombi, akekwaho kwakira amafaranga angana na €33,500, abizeza bamwe ko azatuma ikipe y’igihugu ya Mali yegukana igikombe cya AFCON.
Aya makuru yatangajwe n’urubuga rwa Nigeria Stories, ruvuga ko uwo muganga yakusanyije ayo mafaranga avuga ko afite ubushobozi bwo “guhindura amahirwe” y’ikipe y’igihugu binyuze mu mbaraga zidasanzwe. Gusa, nyuma y’uko ibyo yasezeranyije bitagezweho, bivugwa ko inzego z’umutekano zatangiye kumukoraho iperereza.
Ibi bije mu gihe ikipe y’igihugu ya Mali yahise isezererwa mu irushanwa rya AFCON, bituma benshi ku mbuga nkoranyambaga batangira kugaragaza amarangamutima atandukanye, bamwe babifata nk’inkuru isetsa, abandi babona ko ari isomo rikomeye ku bantu bagikoresha amafaranga menshi bashingiye ku myemerere aho kuyashora mu buryo bw’umwuga.
Nubwo bimeze bityo, ntiharaboneka itangazo ryemewe riturutse ku nzego za Leta ya Mali ryemeza aya makuru, ari na yo mpamvu bamwe bagaragaza ko bikwiye gufatwa nk’amakuru ataremezwa neza kugeza igihe hatangajwe ibisobanuro birambuye.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ko mu mupira w’amaguru wa Afurika, hakiri abantu benshi bemera ko intsinzi ishobora guturuka ku by’amayobera, mu gihe impuguke zikomeza gushimangira ko imyiteguro myiza, imyitozo ihagije n’imiyoborere myiza ari byo shingiro ry’intsinzi.


