Mu Murenge wa Gashanda, Akarere ka Ngoma, haravugwa inkuru itangaje kandi iteye inkeke aho umugabo witwa Rugerinyange Vedaste akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye umuhungu we amuruma igitsina, amwitiranyije n’umugabo yakekaga ko amusambanyiriza umugore.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanege, Akagari ka Munege, mu masaha y’umugoroba, ubwo uyu mugabo yatahaga iwe asanga amatara yazimye.
Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko Rugerinyange yahise yinjira mu nzu ajya aho bakekaga ko hari umuntu, aza gusanga ari umuhungu we ariko atabizi, ahita amufata amuruma igitsina.
Umwe mu baturage yagize ati: “Yari ageze mu rugo nijoro, amatara yazimye, yinjira mu nzu ajya aho inzoga iri, asanga ari umwana we uri kuyarura, aramufata amwibwira ko ari wa mugabo bakekaga.”
Undi muturage na we yavuze ko uyu mugabo yari amaze iminsi afite amakuru ko hari umugabo usambana n’umugore we, bimutera uburakari bukabije.
Ati: “Yari yarabwiwe ko hari umugabo uza mu rugo rwe, ajya gufata uwo mugabo ngo amuce igitsina, ariko aza kwibeshya afata umuhungu we.”
Uyu musore w’imyaka 20 wavunitse bikomeye yahise ajyanwa kwa muganga i Kibungo aho ari gukurikiranwa n’abaganga.
Mu buhamya bwe, yavuze ko Se atamushakaga mu rugo.
Ati: “Yambwiye ko atanshaka, aransohora, twikubita hasi, ahita afata igitsina arakiruma, abaturage baje kumunkuraho.”
Umugore w’uyu mugabo, Mukankuranyabahizi Jeannine, yavuze ko umugabo we asanzwe atishimira abana be ndetse ko iyo abaturage batamukura ku muhungu we byari kurangira nabi.
Ati: “Iyo batamunkuraho, umwana yari gupfa. Yambwiye ko nta mwana ashaka.”
Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kanege buvuga ko uyu muryango umaze igihe mu makimbirane ashingiye ku kutumvikana kw’abashakanye n’ibibazo byo kwanga abana.
Umuyobozi w’umudugudu, Nkurunziza Hassan, yagize ati: “Uyu muryango ubamo amakimbirane akomeye, harimo n’amagambo y’uko hari undi mugabo winjira muri uru rugo, bigatera ikibazo gikomeye.”
Uyu mugabo ukekwaho iki gikorwa yahise atabwa muri yombi, mu gihe abaturage bo banenze bikomeye imyitwarire ye, bavuga ko atari akwiye kugirira nabi umwana we amubyaye.

