Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko umugororwa umwe wagerageje gutoroka ubwo yari yajyanywe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo, ariko aza gufatwa bidatinze ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo Hillary Emmanuel, ku wa 11 Werurwe 2026 mu kiganiro yagiranye na BTN TV.
Yasobanuye ko uwo mugororwa, utatangajwe amazina, yagerageje gucika umucungagereza anyuze mu bwiherero aho yari yajyanywe hamwe n’abandi bagororwa.
Nk’uko CSP Sengabo yabitangaje, umucungagereza yari yajyanye abagororwa mu bwiherero, ariko umwe muri bo aza gusohokamo yihuta, asimbuka uruzitiro rwabwo maze aratoroka.
Nyuma yo kubona ko uwo mugororwa acitse, umucungagereza yahise atabaza Polisi yari hafi aho ndetse n’abaturage batangira kumushakisha, baza kumufata mu gihe gito.
CSP Sengabo yavuze ko icyo gikorwa cyo kumufata cyagenze neza nta muntu wakomerekeye cyangwa ngo hagire ikindi kibazo kibivamo.
Yanaboneyeho kwibutsa abagororwa ko kugerageza gutoroka ubutabera bidakwiriye kuko bishobora kubongerera ibihano.
Yagize ati: “Iyo umuntu atorotse aba asa n’uwiyongereyeho icyaha, bigatuma n’ibihano byiyongera kandi bikagaragaza ko icyaha yakoze akemera kugihunga aho kugikurikiranwaho n’ubutabera.”
RCS kandi yatangaje ko mu mwaka wa 2025 abagororwa umunani batorotse amagororero atandukanye mu gihugu, muri bo batandatu bakaba baramaze gufatwa basubizwa muri gereza.

