Kiliziya Gatolika muri Espagne yagiranye amasezerano na Leta agamije guha impozamarira abantu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abihayimana.
Iyi gahunda izacungwa na Leta ku bufatanye na Kiliziya, by’umwihariko mu manza zitagishoboye gukurikiranwa n’amategeko bitewe n’uko zabaye kera cyangwa uwazigizemo uruhare yarapfuye.
Leta ya Espagne ivuga ko abaturage babarirwa mu magana y’ibihumbi bakekwaho kuba barahohotewe n’abantu bafitanye isano na Kiliziya.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 n’ibiro by’Umuvunyi Mukuru bwagaragaje ko 1,1% by’abaturage bahohotewe mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bangana n’abantu bagera ku 440.000, bahohotewe n’abapadiri cyangwa abandi bihayimana.
Gusa Kiliziya ntiyemera ibyavuye muri ubu bushakashatsi.


