Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kudaha agaciro ubujurire bwatanzwe na Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Papy Nestor uzwi nka Papy Nesta na Kalisa John alias Kjohn, rutegeka ko ibihano bari barakatiwe bikomeza kubahirizwa uko byari bimeze.
Aba bagabo bari barakatiwe imyaka itatu y’igifungo ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bijyanye no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.
Mu bujurire bwabo, Djihad yavuze ko nta ruhare yagize mu gusakaza ayo mashusho, ashimangira ko nta na rimwe yayashyize hanze. Papy Nesta yemeye ko ayo mashusho yayohereje Kalisa John, asaba imbabazi ndetse anifuza kugabanyirizwa ibihano yari yarakatiwe.
Kalisa John yavuze ko nta bimenyetso bifatika bihari byerekana ko ari we wayasakaje, naho Ishimwe François Xavier asobanura ko ayo mashusho yayabonye nk’abandi bose, anavuga ko hari umuntu witwa Joseph wakoresheje telefoni ye mu kuyahererekanya.
Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko hari abatangabuhamya bashinje Djihad kugira uruhare muri iki cyaha, ndetse bunavuga ko amagambo yatangaje mu biganiro yakoze yashishikarizaga abantu kureba ayo mashusho.
Urukiko rwemeje ko nubwo raporo ya Cyber Crime yagaragaje ko muri telefoni ya Djihad nta mashusho y’urukozasoni yabonetse, uburyo yayavuzeho ndetse n’amagambo yashishikarizaga abantu kuyareba byatumye afatwa nk’uwagize uruhare muri icyo cyaha.
Ku ruhande rwa Papy Nesta, urukiko rwavuze ko kwemera icyaha mu rwego rw’ubujurire bidafite imbaraga kuko mbere yari yaragihakanye mu iburanisha ryabanje.
Kuri Kalisa John, urukiko rwagaragaje ko kohereza abandi amashusho cyangwa amafoto yafashwe kuri ayo mashusho na byo bigize icyaha cyo kuyasakaza.
Naho Ishimwe François Xavier, urukiko rwavuze ko muri telefoni ye habonetse amashusho menshi y’urukozasoni ndetse ko hari n’ayo yashyiraga mu bucuruzi.
Nyuma yo gusuzuma ibisobanuro n’ibimenyetso byose byatanzwe, urukiko rwanzuye ko ubujurire bw’aba bose nta shingiro bufite, maze rwemeza ko igihano cy’imyaka itatu y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kigumaho.
Kalisa John yongeye gutegekwa no gutanga amafaranga y’amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw kubera ko yaburanaga ari hanze.
Nubwo bimeze gutyo, aba bagabo bose bagifite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru mu gihe kitarenze iminsi 30.

