Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uri no ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yatangaje ko ashobora kugirira urugendo i Kigali igihe cyose haba habonetse impamvu ibimusaba mu rwego rw’inshingano ze.
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Yaga Burundi, mu gihe umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda umaze imyaka irenga ibiri warazambye, ibintu byanagejeje ku ifungwa ry’imipaka ihuza ibi bihugu byombi.
Mu magambo ye, Ndayishimiye yagaragaje ko nubwo hari ibibazo bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, bitakwiye kubangamira inshingano ze nk’umuyobozi wa AU. Yagize ati: “Haramutse habonetse igikorwa gisaba ko uhagarariye Afurika ajyayo, nta cyambuza kugera i Kigali.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje ashimangira ko ibibazo biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda bitagomba gufatwa nk’ikibazo cya Afurika yose, kuko ibihugu bikomeza guhura mu nama zitandukanye zo ku rwego rw’akarere, umugabane ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Turahura mu nama zitandukanye, haba iz’akarere, iza Afurika ndetse n’iz’Isi. Ibi byerekana ko nubwo hari ibyo tutumvikanaho, hari n’ibituma dukomeza gukorana.”
Ndayishimiye kandi yagaragaje ko nta rwango rukwiye kuba hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda, ashimangira ko ibibazo biriho akenshi bishingiye kuri politiki z’ibihugu aho kuba ku baturage ubwabo.
Yongeyeho ati: “Abaturage bacu ntibangana. Hari abantu bafite inyungu za politiki zitandukanye, ariko si ikibazo cy’abaturage.”
Icyakora, nubwo yagaragaje ubushake bwo gukomeza imikoranire ku rwego rwa Afurika, Ndayishimiye yongeye gushimangira ko u Burundi butazafungura imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda, akomeza kurushinja guha inzira imitwe ivugwaho guhungabanya umutekano w’igihugu cye—ibirego u Rwanda rwakunze guhakana kenshi

