Addis Ababa, Ethiopia – Imbuga nkoranyambaga zikomeje kuvugisha benshi nyuma y’amashusho n’amafoto byagaragaje abasore bo muri Ethiopia basa cyane n’icyamamare ku rubuga rwa YouTube, IShowSpeed, bari kumwe na we mu birori byo gusangira amafunguro gakondo y’Abanyethiopia ibintu bikurikiwe imbonankubone nabagera kubihumbi 250.
Aya mashusho yafashwe mu gihe IShowSpeed ari mu rugendo arikugirira muri Ethiopia, aho yakiriwe n’abafana benshi. Icyatangaje benshi ni uko yasangiye ameza n’abasore babiri basa na we ku buryo bukabije, ku buryo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize bati “Ethiopia ifite IShowSpeed barenze umwe.”
Basa na IShowSpeed ku Isura no Ku Myitwarire
Aba basore, bazwi cyane ku mbuga nka TikTok na YouTube, bamaze igihe bakora content bishingiye ku kwigana IShowSpeed, haba mu isura, mu myambarire no mu myitwarire ye isanzwe irangwa n’akanyamuneza n’amarangamutima akabije.
Mu mashusho ari gusakazwa cyane, bagaragara bambaye imyenda imeze kimwe, bicaye hamwe ku meza arimo injera, kitfo n’ibindi biribwa gakondo by’Abanyethiopia, mu gihe IShowSpeed yabarebaga atunguwe, rimwe na rimwe agaseka kubera uko bamusembura.
Live Stream Yakurikiwe n’Abantu Miliyoni
Ibi birori byabereye mu live stream, yakurikiwe n’abantu barenga miliyoni 48 ku isi hose, bituma iyo scene ihita iba viral mu masaha make.
Abafana benshi bari gutangazwa no kubona IShowSpeed ahura n’abantu bamusembura mu buryo budasanzwe, ibintu byatumye Ethiopia irushaho kumenyekana mu ruhando rwa content mpuzamahanga.

IShowSpeed Ashimira Abanyethiopia
Mu ijambo rye rigufi, IShowSpeed yashimiye urukundo yeretswe muri Ethiopia, anashimira aba basore kubera impano n’udushya bafite. Yavuze ko ari imwe mu ngendo zamunejeje cyane muri Afurika.

