Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi mu nzego zifata byemezo mu Rwanda rwo ha mbere, bwari hejuru cyane.
Nyirakigwene, umugore wa Nyantabana za Kabare wabaye umutware wa Nduga, ni umwe mu bagaragaje uburinganire mu nzego zifata ibyemezo mu bihe by’umwami Yuhi Musinga
Uburinganire mu nzego zifata ibyemezo ni imigenzereze yahanganywe n’u Rwanda, aho Gihanga Ngomijana yaremye igihugu kigengwa n’umwami, aca iteka rivuga ko mu myaka amagana n’amagana, umwami azajya ategekana na nyina. Umwe akaba umugabe, undi akaba umugabekazi, bakanganya ububasha mu gufata ibyemezo biyobora igihugu.
Mu bami batwaye u Rwanda mu myaka 870 (1091-1961) rwamaze rutwarwa n’abami, rwagize abami 28 n’abagabekazi babo 27.
Usibye no kuba hariho umwanya w’ubugabekazi mu nzego z’ikirenga z’ubuyobozi bw’igihugu, hari na bamwe mu gitsina gore bagiye baba no mu myanya ikomeye, bagatwara imitwe y’ingabo, abandi bakaba abatware b’imisozi.
Muri abo twavugamo nka Nyirarucyaba rwa Gihanga watwaraga umutwe w’ingabo z’Abahiza, Nyanguge za Sagashya wari umugore wa Cyilima Rugwe watwaraga umutwe w’ingabo z’Abaliza, na Mitunga ya Rujugira watwaraga umutwe w’ingabo z’Abatanyagwa.
Ntitwakwibagirwa na bamwe mu bagore bazwi babaye Abatware mu bihe by’umwami Musinga na Rudahigwa.

Muri bo twavuga nka Nyirakabuga ka Cyigenza cya Rwakagara (umugore wa Musinga, nyina wa Rwigemera) wo mu nzu y’Abega b’Abakagara watwaraga Susheferi (sous-chefferie) ya Vumwe muri Sheferi (chefferie) y’i Gihunya muri Telitwari (territoire) ya Kibungo, mu bihe by’ingoma ya Mutara Rudahigwa.
