Ni kenshi wagiye wumva inkuru zigaruka cyane ku buzima bushaririye ababa mu mashyamba ya congo babayemo gusa akenshi ugasanga zivugwa nababaga bamaze gutaha bageze mu Rwanda bagatungurwa no gusanga rutandukanye nuko barubwirwaga.
Niyitegeka Virginia ni umubyeyi w’imyaka 42 uvuka mu karere ka Rubavu umurenge wa Mudende avugako yahunze muri 1994 ubwo ingabo zari iza leta(EX FAR) zatsindwaga nyuma yo gukora jenoside yaguyemo abatutsi barenga miliyoni zigahungira mu yari zaire ariyo RDC y’ubu, Niyitegeka mu gahinda kenshi avugako babayeho mu buzima bushaririye aho yabaga i mugunga bikaza kurangira yisanze yashatse umugabo ku bw’amaburakindi yizeye umutekano kuko yarashatswe n’umusirikare wa FDLR bikarangira asanze ari nko guhungira ubwayi mu kigunda ati”nubwo nari umugore w’umusirikare benewabo ntibatinyaga kuza kudusahura rimwe na rimwe bakanadusambanya kuko rwose nk’abakobwa banjye bakuru bo banabasambanyije kandi ise yari umusirikare mukuru mu mutwe wa FDRL”.
Niyitegeka kurubu uri mu nkambi ya Mutobo inyuzwamo ikanahugurirwamo abatahutse bitegura gusubizwa mu buzima busanzwe avugako nyuma yo guhura n’umunyarwandakazi bari baziranye wajyaga ajya muri congo akamubwira ko iwabo bakiriho yahise abandikira kugirango yizere neza ko aribyo nyuma bikaza kurangira abashije kuvugisha abiwabo yifuje gutaha ariko agahura n’imbogamizi zo kubura aho azaca.

Nyuma gato ngo yakomeje kugerageza biza kurangira Kinangufu(M23) ifashe igihugu barahunga yisanga yerekeje i Goma n’abana be babiri mu gihe abandi 7 atazi aho bari gusa ngo abwirwako bahungiye i fizi.
Akigera mu Rwanda Niyitegeka yatunguwe nukuntu bakiriwe gusa ngo agatima kakajya gakubita ku magambo babwirwa ko ugeze mu Rwanda wese bamwica ati”tukigera hano twasanze ibiryo bihiye gusa twe twabanje kwanga kurya kuko batubwiraga ko iyo ugeze inaha bakugaburira ibiryo bashyizemo amacupa aseye bikaba aribyo bikwica gusa umunsi ukurikiyeho twarariye tumaze kubona abandi nabo babiriye”.
asoza ashishikariza abo basize mu mashyamba barimo abana be barindwi n’umugabo we.

