Mu Ishuri ryisumbuye rya G.S Camp Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge, habereye igikorwa cyatunguye abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi, aho umunyeshuri w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4 HGL) yabyariye mu kigo.
Amakuru aturuka imbere mu ishuri avuga ko nta muntu wari uzi ko uwo mukobwa atwite, kugeza ubwo yabyariye ku ishuri, ibintu byateje urujijo n’ihungabana mu banyeshuri benshi.
Umwe mu banyeshuri yavuze ko byabatunguye cyane, ati: “Ntawari uzi ko atwite, byabaye nk’ibintu bitunguranye ku buryo byaduteye ubwoba.”
Ababyeyi b’uwo munyeshuri na bo batangaje ko batigeze bamenya iby’inda y’umwana wabo, ibintu byatumye benshi bibaza uko ishobora kumara amezi icyenda nta muntu n’umwe ubimenye, haba mu muryango cyangwa ku ishuri.
Iki kibazo cyatumye bamwe mu babyeyi bagaragaza impungenge ku bijyanye n’uburere n’umutekano w’abanyeshuri, cyane cyane abakobwa bakiri bato, bibaza niba hari ingamba zihagije zo kubakurikirana no kubarinda ibibazo nk’ibi.
Hari kandi abakeka ko hashobora kuba harimo uruhare rw’umuntu mukuru, basaba inzego zibishinzwe gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri, ndetse n’uwaba yaragize uruhare akabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.
Umwe mu babyeyi yagize ati: “Biragoye kumva ukuntu umwana ashobora kugera aho ageze nta muntu ubimenye. Birasaba ko ubuyobozi bw’ishuri busobanura uruhare rwabwo mu kurinda abanyeshuri.”
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’ishuri ntiburagira icyo butangaza kuri iki kibazo.

