Amabombe n’urusaku rw’intambara byongeye kumvikana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice bya Minembwe, aho impande zihanganye zikomeje guterana amagambo ku bitero byagabwe mu mpera z’icyumweru.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, Umudugudu wa Kalongi wo mu Karere ka Minembwe wavuzwemo ibisasu byaturutse mu kirere. Amakuru yatangajwe n’ihuriro rya AFC/M23 avuga ko ingabo zifatanya na Leta ya Kinshasa zakoresheje drone mu gutwika no kurasa muri ako gace.
Iryo huriro rivuga ko ibyo bitero byakomereje no kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026, aho kuva mu gitondo drone z’ubwiyahuzi zakomeje kugabwa mu bice bituwe cyane bya Kalingi, bigateza impagarara mu baturage.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, AFC/M23 yagaragaje ko ahagana saa moya za mu gitondo kuri iki Cyumweru, ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo zirimo FARDC, iza FDNB, umutwe wa FDLR, abacanshuro n’inyeshyamba za Wazalendo, zagabye ibitero mu bice bya Kakenke no mu nkengero zaho.
Iri huriro rivuga ko ibisasu byarashwe mu buryo budatoranyije, bikibasira n’ahatuwe cyane, ibintu rivuga ko bishyira mu kaga abasivili.
AFC/M23 ivuga ko yiteguye kurinda abasivili
AFC/M23 yatangaje ko ingabo zayo ziri maso kandi ziteguye kurinda abaturage, ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa guhitamo inzira y’intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza kuri aya makuru, mu gihe amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo akomeje gufata indi ntera, abaturage bakaba ari bo bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’iyo mirwano.

