Umugabo witwa Minani Evaliste, utuye mu Mudugudu wa Nyande, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba, akomeje gutangaza benshi nyuma yo gushaka abagore barindwi, akababitaho kimwe, ndetse akaba ateganya kongeraho uwa munani.

Minani, umaze kumenyekana cyane mu gace atuyemo, avuga ko yivanye mu buzima bwo gucuruza kalendari, akaza guhirwa n’ubucuruzi bwamuhinduriye imibereho, bituma ahindura n’isantere y’aho atuye, rubanda rukamwirahira.
Uyu mugabo afite inzu z’ubucuruzi zirenga eshanu, ndetse yanubakiye abatishoboye bagera kuri bane, aho bari bararaga rwa ntambi, ubu bakaba babayeho neza. Afite kandi uruhare rugaragara mu iterambere ry’aho atuye, aho yatanze umusanzu mu kubaka amavomo, gusana imihanda no gutanga inkunga mu bikorwa by’iterambere rusange.
Inkuru ya Minani irushaho gutangaza benshi iyo igeze ku muryango we. Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ishingiro, yemeza ko afite abagore barindwi kandi bose abitaho kimwe, buri umwe akagira inzu n’umutungo we.Agira ati: “Buri mugore wanjye yubakiwe iwe kandi afite imirima ye; bose mbakunda kimwe.”Ku bijyanye n’imibanire yabo, Minani avuga ko nta shyari rirangwa mu muryango we, kuko abagenera igihe n’ubwitange bungana.Ati: “Mu minsi irindwi ndabasaranganya.
Icy’ingenzi ni uko abana banjye babaho neza.”Mu rwego rwo kwirinda amakimbirane, buri mugore aba atuye ahantu hatandukanye, mu midugudu n’utugari dutandukanye. Avuga kandi ko abadafite ubucuruzi abashakira imirima bagahinga kijyambere, anemeza ko ari no gutegurira uwa munani uko azabaho n’abana be.Abaturanyi be bemeza ko Minani, uri mu kigero cy’imyaka 55, ari umugabo w’umutima mwiza, woroheje, kandi wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’aho atuye.
Kabanyana Languida agira ati: “Ni umuntu mwiza cyane, ntagira ubugugu kandi agira ubuntu.”Na Nemeyabahizi Sitefano avuga ko Minani yicisha bugufi kandi agira uruhare mu bikorwa by’iterambere birimo no gutanga umusanzu mu gusana imihanda igana ku mashuri.Minani Evaliste amaze kubyara abana 13 kuri abo bagore barindwi, ashimangira ko nta n’umwe babana ku gahato, kandi ko buri mugore yamuhaye umutungo we, bose bakaba babayeho neza.
