Umunyamerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, ategerejwe i Kigali aho azasusurutsa abazitabira umukino uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC, uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.
Aya makuru yatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, cyari kigamije gutangaza gahunda ya FERWAFA Super Cup.Shema Fabrice yavuze ko IShowSpeed uri mu Rwanda mu rugendo rwe rwa Speed Does Africa Tour, azitabira uyu mukino mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore no gususurutsa abafana.Ati: “IShowSpeed azadususurutsa.
Nubwo akunda cyane umupira w’amaguru, ni n’umwanya mwiza wo guha agaciro umupira w’abagore. Turashimira abafatanyabikorwa bacu barimo RDB na Minisiteri ya Siporo ku bw’iki gikorwa.”Yakomeje avuga ko mu karuhuko k’igice cya mbere cy’umukino, IShowSpeed afite igikorwa kidasanzwe azakora, ariko ntiyigeze agitangaza, ashimangira ko abazitabira umukino bazakibonera n’amaso yabo.Nyuma y’umukino w’abagore uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC, hazahita hakurikiraho umukino w’abagabo uzahuza Rayon Sports na APR FC, na wo uzaba ubarirwa mu mikino ya FERWAFA Super Cup.
IShowSpeed, ufite imyaka 20, yatangije urugendo rwe rwo kuzenguruka Afurika ku wa 21 Ukuboza 2025, aho ateganya gusura ibihugu bitandukanye mu minsi 28 akora livestreams agaragaza ubunararibonye bwe, cyane cyane mu bijyanye na siporo n’umuco.

Mbere yo kuva mu Rwanda, biteganyijwe ko azanasura Pariki y’Ibirunga, aho azirebera ingagi, kimwe mu byanya nyaburanga bikurura ba mukerarugendo benshi.

