Hashize igihe gito umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan, atangaje ko umubano we na Shakib Cham Lutaaya wageze ku iherezo, ubu hatangiye kuvugwa inkuru nshya zihuza uyu mugabo n’umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi, Kin Bella.
Ibi byatangiye gukaza umurego nyuma y’uko aba bombi bagaragaye bari kumwe mu Mujyi wa Nairobi, aho Shakib yari yagiye gukurikirana umukino w’iteramakofe. Amafoto n’amakuru byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga byatumye benshi batangira gukeka ko hagati yabo hashobora kuba hari umubano wihariye urenze ubusanzwe.
Abantu bavuga ko bazi neza imibereho y’aba bombi, bavuga ko Shakib na Kin Bella basanzwe bafitanye umubano wa hafi, nubwo nta ruhande na rumwe rurawemeza cyangwa ngo ruwuhakane ku mugaragaro.
Kin Bella, amazina ye bwite akaba Belinda Niwabo, ni umwe mu bahanzikazi bari kugenda biyubakira izina muri Uganda. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo “Sente za Pill” na “Tonesipata”, ndetse ni mushiki wa Blandy Starr, umunyamakuru wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.
Mu gihe ibi bihuha bikomeje gufata intera, Shakib we aherutse gutangaza ko yatunguwe no kumva amakuru y’itandukana rye na Zari anyujijwe mu itangazo ryashyizwe hanze, avuga ko icyo cyemezo kitari cyarigeze kigiranwaho ibiganiro hagati yabo mbere yo gutangazwa.

Kugeza ubu, umubano uvugwa hagati ya Shakib na Kin Bella uracyari mu rwego rw’amakuru ataremezwa n’abawuvugwaho, gusa kuba bakomeje kugaragara bahuzwa n’ibihe bitandukanye bikomeje gutuma benshi bibaza niba ari intangiriro y’urukundo rushya cyangwa se ari inshuti zisanzwe.
Icyakora, igihe ni cyo kizatanga igisubizo nyacyo ku kuri kw’aya makuru akomeje kuvugisha abatari bake mu myidagaduro yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
