Semuhungu Eric, umaze iminsi afungiye ibyaha akurikiranyweho, arimo gushinjwa ibikorwa bitandukanye birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni no gusebanya.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, uyu mugabo aregwa n’abasore babiri, bose bakaba bavuga ko yabakoreye ibyo byaha mu bihe bitandukanye.
Amakuru ari muri dosiye agaragaza ko umwe mu bareze Semuhungu w’imyaka 22 n’undi w’imyaka 20, bombi bavuga ko yabasindishaga mbere yo kubaryamana. Umwe muri bo avuga ko ibi byatangiye mu Ugushyingo 2025, mu gihe undi we ashimangira ko baryamanye inshuro zirenga 15, ubwa nyuma bikaba byarabaye hagati ya Mutarama na Gashyantare 2026.
Mu kwisobanura kwe, Semuhungu yahakanye ibyo gushinjwa gusindisha abo baryamanaga, avuga ko banywaga inzoga ku bushake kandi ibikorwa byose byabaga byumvikanyweho nta gahato kabayeho.
Yanahakanye kandi ibyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, avuga ko atazi urubuga rwiswe “The Perfect Boys” bivugwa ko ruriho amashusho 21, ndetse ko atigeze agira uruhare mu kuyasangiza abandi.
Gusa umwe mu bamureze we avuga ko Semuhungu yamuteraga ubwoba, amubwira ko natemera kongera kubonana na we ngo baryamane, azamubwira umubyeyi we.
Ubutumwa bumwe buri muri dosiye bwerekana ko ku wa 25 Werurwe 2026, umwe mu bareze Semuhungu yamwandikiye agaragaza ko arambiwe ibyo yise ‘blackmail’, amusaba kubihagarika n’iyo yaba ashaka kubimubwira ababyeyi.

Ku rundi ruhande, Semuhungu yabwiye Ubushinjacyaha ko ibyo birego atabyemera, asobanura ko hari igihe umwe mu bamureze yatindaga gutaha, bityo akabwira uwo musore ko azabimenyesha umubyeyi we mu rwego rwo kumugira inama, akavuga ko atumva aho icyaha kiri muri ibyo.
Mu gihe hagitegerejwe itariki y’urubanza, iperereza rirakomeje kugira ngo ukuri kose kugaragare.

